Inguzanyo
Akenshi ibitekerezo bifite imbaraga zo guha ishusho isi yacu bisaba amafaranga atari make kugirango bigerweho. Inguzanyo zacu zihura n'ibitekerezo bya bizinesi utekereza. zana igitekerezo cyawe cyagutse tugufashe kugaragaza itandukaniro.
Inguzanyo y'ubuhinzi
Inguzanyo y'ubuhinzi
Inguzanyo y'ubuhinzi ni inguzanyo twahariye abakiliya bacu b'abahinzi bafite imishinga y'ubuhinzi uhereye ku bahinzi bato kugeza ku bahinzi b'umwuga tukabafasha gukora umushinga w'ubuhinzi. Haba amashyirahamwe y'ubuhinzi, amakoperative y'ubuhinzi ndetse n'abahinzi bafite imishinga minini tubafitiye inguzanyo igendanye n'icyiciro bifuza.
Inguzanyo ya bizinesi
Inguzanyo y'Umutanguha Finance Company PLC yo gukora bizinesi yoroshye kuyibona kandi ku nyungu ntoya. Haba ku gutangira cyangwa kwagura bizinesi yawe tugane uhitemo inguzanyo ikunogeye.
Inguzanyo yo gukoresha
- Inguzanyo yo gukoresha ni inguzanyo twabateguriye ushobora guhitamo igihe cyose ukorana na banki yacu wifuza gukora cyangwa gukemura ikibazo cyihuse kandi kigutunguye udafite amafaranga ahagihe. Gana ishami rikwegereye usabe iyi nguzanyo ku nyungu ntoya.
Inguzanyo y'ibikoresho
Inguzanyo yo kugura ibikoresho byo mu rugo, ibikoresho byo mu biro cyangwa by'ahandi wifuza gukorera ukaba ukeneye ibikoresho by'ibanze, tugane tukwereke inguzanyo wishyura inyungu nkeya ugereranyije n'akamaro ibikoresho waguze bigufiye.
Inguzanyo y'itsinda
Inguzanyo y'amatsinda mu Umutanguha Finance Company PLC ni inguzanyo duha amatsinda yaba ay'abahinzi, aborozi cyangwa ay'abacuruzi bato n'ayandi bifuza kongera ubushobozi bw'itsinda ryabyo. Mugane Ishami ryacu rikwegereye uyu munsi uhabwe inguzanyo wongere ubushobozi bw'itsinda ryawe.
Inguzanyo y'inyongera
Mugihe ufite indi nguzanyo utararangiza kwishyura, ushobora gusaba indi nguzanyo y'inyongera mugihe ubona amafaranga akubanye makeya muri bizinesi yawe, ukayishyura mugihe kitarenze amezi cumi n'abiri.
UBUKODE
Inguzanyo y'Ubukode ni inguzanyo duha umukiliya wacu wifuza gukodesha inzu cyangwa ibikoresho bishobora kubyara inyungu.
INGUZANYO Y'INGWATE
Dutanga inguzanyo y'ingwate mugihe ufite ingwate idahagije ngo ubone inguzanyo wifuza ushobora gusaba inguzanyo y'ingwate mu Umutanguha Finance Company PLC
INGUZANYO Y'AGATEGANYO
Gana Umutanguha Finance Company PLC uyu munsi usabe inguzanyo y'agateganyo urangize bizinesi yawe.
INGUZANYO Y'UMUSHAHARA
Mugihe ufite konti y'umushahara, ushobora gusaba inguzanyo ku mushahara yishyurwa ku nyungu ntoya cyane kandi mugihe kirekire. Fungura konti y'umushahara uryoherwe n'inguzanyo yacu y'umushahara.
INGUZANYO KU BAKOZI BA UFC PLC
INGUZO Z'ABAKOZI BA UFC PLC ni inguzanyo zishobora kuba iz'igihe gito, igiciriritse, cyangwa igihe kirekire; zitangwa mu gutera inkunga imishinga y'ishoramari, yo kwagura cyangwa y'ubucuruzi mu gihe bakiri mu masezerano y'akazi.
INGUZANYO KU MPUNZI-TWIGIRE
TWIGIRE ni inguzanyo twateguriye impunzi zakiriwe mu Gihugu, ikaba inguzanyo yihariye ifasha mu gushora imari cyangwa kugurisha no gukodesha ikabatera n'inkunga yo kwigurira imitungo cyangwa ibikoresho.
INGWATE N'UBWISHINGIZI
Ingwate n'ubwishingizi UMUTANGUHA FINANCE COMPANY Plc ishobora guha abakiliya bayo, ibafasha ba rwiyemezamirimo b'abakiliya bayo mu masezerano manini yo kugemura ibikoresho, inyubako nini no gukora imirimo yabo mu mutekano. Gana ishami rikwegereye usobanukirwe byinshi kuri iyi nguzanyo.
INGUZANYO YA IZIHIRWE
Urubyiruko rukorana na UMUTANGUHA FINANCE COMPANY PLC, rwiyemeje gukorera igihugu no kwiteza imbere, twabateguriye inguzanyo yoroshye kubona no kwishyura kandi ku nyungu ntoya yishyurwa mu gihe kirekire, ibafasha kubaka ahazaza. Tugane uyu munsi witegeze imbere. IZIHIRWE
UMURONGO W'INGUZANYO
Iyi nguzanyo tuyiha abakiliya bacu ba rwiyemezamirimo bifuza gukora amasoko manini kandi asaba gushoramo amafaranga afite umutekano. Fungura konti yawe mu UMUTANGUHA, utangire ukore imirimo yo ku rwego rwa ba rwiyemezamirimo kubera imari yizewe.
AMAFARANGA Y'AMASEZERANO
Duha abakiliya bacu amafaranga y'amasezerano cyane kuri ba rwiyemezamirimo n'abacuruzi bifuza kurangura ibicuruzwa byabo. Wifuza kumenya byinshi. Gana ishami ryacu rikwegereye.
INGUZANYO Y'IGIHE CY'IHINGA
Inguzanyo y'igihe cy'ihinga ni inguzanyo twateguriye abahinzi bakorana n'Umutanguha Finance Company PLC tubaha hagamijwe gusa gutera inkunga gahunda y'ibihe by'umuhinzi mu gihe cyihariye cyane cyane kugura imbuto ndetse n'ibikoresho by'ubuhinzi.
TERIMBERE-INGUZANYO Y'ABAGORE
TERIMBERE ni inguzanyo UMUTANGUHA FINANCE COMPANY Plc yateguriye abagore ba rwiyemezamirimo, abacuruzi, abahinzi n'abandi bagore bashaka gukora bizinezi nziza kandi yagutse. Tugane uyu munsi ugere ku nzozi zawe nk'umugore w'umunyarwanda ufite indangagaciro zo kwigira.