UFC Plc Amavu n'amavuko
Umutanguha Finance Company Plc (UFC) (Umutanguha: bivuze inshuti idahemuka) ni ikigo cy'imari Nyarwanda, cyigenga cy'abanyamigabane cyashinzwe mu mwaka wa 2003 nk'ikigo cya mbere cy'ubwizigame n'inguzanyo ku makoperative, cyaje guhinduka ikigo cy'ubumwe mu mwaka wa 2006 nyuma mu mwaka wa 2013 nibwo cyabaye ikigo cy'imari cyigenga cy'abanyamigabane.UFC Plc watangiye gutanga serivisi z'imari zuzuye.
Kuva mu 2013 UFC PLC yakoze ibikorwa bibiri byo guhuriza hamwe koperative maze igura amakoperative 2 y'imari iciriritse mu 2016 ndetse no mu mwaka wa 2018. UFC PLC ifite intego yo kuba ikigo cy'imari iciriritse kimwe n'amakoperative 2 y'imari iciriritse binyuze mu guhuriza hamwe ibigo by'imari. Kugeza ubu, UFC Plc ifite inyungu nziza itanga, imikorere myiza yo kwihaza ku banyamuryango bayo, ikaba imaze kugira amashami 21 mu ntara zose z'u Rwanda.
Ubutumwa bwacu
Gutanga serivisi zihamye kandi ziyobowe n'abakiriya no gukurikirana serivisi zidafite imari zishingiye ku ndangagaciro z'ubufatanye. Itsinda twitaho ni abaturage bose bafite ubushobozi bakeneye amafaranga yo kwiteza imbere badashobora kubona ubushobozi bwo gukorana n'ibigo by'imari binini twita cyane cyane ku bahinzi n'aborozi, ba rwiyemezamirimo, abagore, n'urubyiruko cyane cyane abatuye mu cyaro, kugira ngo tubafashe kuzamura imibereho yabo.
Icyerekezo
Icyerekezo cya UFC PLC ni ukuba ikigo cy'imari kiyoboye ibindi bigo by'imari iciriritse tugira uruhare mu kongera umutungo w'urugo, cyane cyane ingo zo mucyaro ndetse no mu mijyi binyuze mu guhuza imiyoboro ya sisitemu n'umuyoboro w'amashami yacu mu gihugu. UFC PLC ifite ubushake bukomeye bwo kwakira abayigana inabaha serivise z'itandukaniro. Politiki yacu yuguruye ikubiyemo abantu bose bifuza kubona serivise nziza y'imari. Icyerekezo cya UFC PLC ni ugutanga serivisi z'imari zihendutse, zujuje ubuziranenge tunatanga serivisi z'udushya zitandukanye. UFC Plc yiyemeje kuba ku ruhembe rw'imbere mu gutanga serivisi z'imari, amahugurwa, no guteza imbere abaturage.
Agaciro
Kwishyira hamwe, kwakirana yombi kuri bose, kwibanda kubakiriya, guhugurana, ubufatanye hagati ya serivisi y'imari na serivisi zidashinigye ku mari, ubumwe, n'ubufatanye mubanyamigabane.
INAMA Y'UBUYOBOZI
Abagize inama y'ubuyobozi bafite uruhare runini mu micungire ya banki binyuze mu kugenzura intego zo kugera ku ntsinzi y'ibigo by'imari.
INAMA Y'UBUTEGETSI
Inama y'Ubutegetsi ifite inshingano rusange zo gushyiraho icyerekezo cya Banki no kugenzura Ubuyobozi Bukuru. Yemeza kandi ko inzira y'imiyoborere n'ishyirwa mmu bikorwa byabyo muri Banki no mu itsinda ry'ubuyobozi igihe cyose.
Abagize inama y'ubutegetsi mu UMUTANGUHA FINANCE COMPANY Plc ni:
Inama y'ubutegetsi
S/N |
AMAZINA |
Umwanya |
Telefoni |
1 |
Mr. SIBOMANA Innocent |
Umuyobozi |
0788305710 |
2 |
Mr. BARIGORA H. Evariste |
Umuyobozi wungirije |
0788433971 |
3 |
Mr. MUHAWENIMANA Noel |
C.E.O |
0788301953 |
4 |
Mr. MBABAJENDE Anastase |
Mambure |
0788307749 |
5 |
Mrs. MUREBWAYIRE Denise |
Mambure |
0788307750 |
6 |
Mr. UKOBIZABA Laban |
Mambure |
0786506531 |
7 |
Mr. Holy Garnier |
Mambure |
+33785148439 |
8 |
Mr. Georges Assevi |
Mambure |
+221771977907 |
INSHINGANO Z'INAMA Y'UBUYOBOZI
Inama y'Ubutegetsi ishinzwe:
- gusuzuma no kwemeza gahunda z'ingamba za Banki zo gushyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi;
- gusuzuma no kwemeza raporo y'imari ya Banki;
- gusuzuma no kwemeza intego z'imari ya Banki, gahunda z'ubucuruzi, n'ingengo y'imari, harimo amafaranga yatanzwe n'ayakoreshejwe;
- gukurikirana imikorere y'ikigo irebana na gahunda y'ubucuruzi, imikorere n'ingengo y'imari;
- gushyira mu bikorwa igenamigambi rya Banki no kurikurikirana;
- kwemeza kugura no gutandukanya ibikorwa by'ubucuruzi, ishoramari rishingiye ku ngamba, ubufatanye n'ibikorwa bikuru biteza imbere ubucuruzi;
- kwemeza intumwa zubutegetsi kumafaranga yose atateganijwe;
- gushyiraho amajwi no kugenzura imiterere y'imiyoborere rusange ya Banki, harimo imiterere ya Banki n'Inama y'Ubutegetsi n'impinduka zose na gahunda z'ibikorwa bya Banki n'amatsinda akoreramo;
- Gusuzuma imikorere yayo ubwayo mu gusohoza inshingano zayo, harimo no kugenzura imikorere y'abayobozi ku giti cyabo.
Inama y'Ubutegetsi iterana byibura buri gihembwe ariko ishobora gukora inama zidasanzwe kugirango ikemure ibibazo byihutirwa bisaba ko Inama y'Ubutegetsi ibifata ibyemezo.
UBUYOBOZI BUKURU
Abagize Ubuyobozi Bukuru bafite inshingano rusange zo gushyiraho icyerekezo cya Banki ndetse no kugenzura Ubuyobozi Bukuru.
Abanyamuryango b'Ubuyobozi Bukuru mu mwaka ni aba bakurikira:
Abayobozi bakuru
S/N |
AMAZINA |
Umwanye |
Telefoni |
1 |
Mr. MUHAWENIMANA Noel |
Umuyobozi Mukuru |
0788301953 |
2 |
Mr. HABIYAREMYE Ildephonse |
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari |
0788441565 |
3 |
Mr. NSENGIMANA Azarie |
Umuyobozi w'Ubugenzuzi |
0788526896 |
4 |
Ms. KANZAYIRE Fausta |
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa |
0788623436 |
5 |
Mrs. NTAKIRUTIMANA Janvière |
Umunyamategeko & Umunyamabanga wa Sosiyete |
0788352973 |
6 |
Mrs. MUKUNDIYIMANA Josephine |
Umuyobozi Ushinzwe Abakozi n'Imiyoborere |
0788478062 |
7 |
Mrs. MUKANDINDA Josée |
Umuyobozi Ushinzwe Inguzanyo |
0788873503 |
8 |
Mr. MUSAFIRI William |
Umuyobozi wa Banki |
0788599150 |
9 |
Mr. NTAWUGASHIRA Evariste |
Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibyago n'iyubahiriza |
0785678677 |
10 |
Mr. CYIZIHIRO KARAME Ghislain |
Umuyobozi ushinzwe Kwamamaza no kuyobora imishinga |
0788531750 |
11 |
Mr. NSENGIYUMVA David |
Umuyobozi w'Ikoranabuhanga |
0788525167 |
12 |
Mr. BIGIRIMANA Dieudonné |
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubucuruzi |
0788304203 |